Now Reading
Impinduka Yo Kwema: Cyangwa Impamvu Abantu Bagenda Bahagaze

Impinduka Yo Kwema: Cyangwa Impamvu Abantu Bagenda Bahagaze

The Upright Revolution 4


Ikinyarwanda

Louise Umutoni & Suzana Mukobwajana

Kera cyane abantu bagendeshaga amaguru n’amaboko nk’ibindi biremwa byose bikoresha ibice bine by’umubiri. Abantu bihutaga kurusha bakame, ingwe cyangwa inkura, amaguru n’amaboko bikaba aribyo bice by’umubiri byari byegeranye kurusha ibindi. Byari kandi binahuje imisusirane: ibitugu bisa n’amayunguyungu, inkokora zigasa n’amavi, inkonjo n’udutsisino, ibirenge n’ibiganza?, byose birangirira ku mano atanu n’intoki eshanu, hamwe n’inzara kuri buri no kuri buri rutoki. Ibiganza n’ibirenge byarasaga, umuntu akagira amano atanu n’intoki eshanu biteye kimwe, uhereye ku bikumwe kugera ku duhera tw’ibirenge n’ibiganza. Icyo gihe kandi, uko igikumwe cyari gifatanye n’izindi ntoki, ni nako n’ino ry’igikumwe naryo ryari rifatanye n’andi mano. Amaguru n’amaboko byitanaga ababyara.

Byafatanyaga gutwara umubiri aho ushaka kujya hose, haba ku isoko, ku maduka, kurira ibiti no guterera imisozi, amaguru n’amaboko niyo yakoraga icyo aricyo cyose cyasabaga kunyeganyeza umubiri, kandi bikagikoreraga hamwe. Mu mazi bigashoboza umubiri kureremba, koga cyangwa kwibira. Byajyanaga inama muri byose, bikuzuzanya mu mibanire yabyo. Hakaba ariko ubwo byifashisha ubushobozi bw’ibindi bice by’umubiri: umunwa ukavuga, amatwi akumva, amazuru akihumuriza, amaso akabona.

Ingendo n’injyana by’amaguru n’amaboko byari binoze, ibyo bigatera ishyari ibindi bice by’umubiri byarakazwaga cyane no gutiza abo bavandimwe ubushobozi bwabyo. Iryo shyari ndetse rikabyibagiza ko amaguru n’ibiganza aribyo bibifasha kugera hirya no hino. Nibwo ibindi bice by’umubiri byatangiye kugambanira abo bavandimwe.

Ururimi rwihutira gushyira muri gahunda rutajuyaje igitekerezo cya Bwonko. Rutangira kwibaza ruvugira hejuru icyaba gifite ingufu gusumba ikindi hagati ya maboko na maguru, ruti “ariko buriya ninde ukomeye kurusha undi”? Bya bice biva inda imwe, bitari byarigeze byibaza ikirusha ubushobozi ikindi, bitira ijwi rurimi, bitangira kujya impaka kugifitiye umubiri akamaro gusumba ikindi.

Ntibyatinze haza ibyo guhigana ubwiza. Amaboko atangira kwigamba ko afite intoki zigororotse kurusha uko amano ari magufi kandi abyimbagaye. Amano ntiyazuyaza nayo atangira gukweba intoki ko ari inshonji zishwe n’inzara! Iminsi irashira indi irataha impaka ari izo, ndetse yewe bigera n’aho imirimo byakoraga itangiye kuhadidindirira. Ubwo ikibazo gihinduka icyo kumenya igice cy’umubiri kizategeka ibindi, amaguru n’amaboko bikigeza ku bindi bice by’umubiri. Ururimi ruti nihakorwe amarushanwa, ibindi nabyo biremera. Biti ariko se marushanwa y’ubuhe bwoko? Bimwe biti gukirana. Ibaze nawe ukuguru n’ukuboko bikirana! Ibindi biti ashwi, nibarushanwe kurasa umuheto, cyangwa gutera ibyuma, kwiruka cyangwa undi mukino nk’igisoro. Ibyo nabyo biranengwa kuko wasangaga umwe muri iyo mikino hari aho ibogamiye kimwe mu bice birimo bihatana. Amaze kongorerwa na bwonko, Rurimi arongera araterura ati nimureke buri gice abe ari cyo kihitiramo umukino kifuza guhatanamo. Amaguru n’amaboko biremera.

Irushwanwa ryabereye mu ishyamba, ku nkombe z’uruzi. Ibice by’umubiri byose biri maso ngo hatagira igitungura cyangwa gihungabanya umubiri mu gihe uhugiye mu mpagarara ziri hagati yabyo. Amaso areba hirya no hino ngo hatagira ikiwutera, amatwi abanze ngo yumve ko hagira igikoma, izuru yiteze kumva icyatera giciye inyuma amatwi. Ubwo ururimi rwari rwiteguye ko hagize igitera rwavuza induru ruti nimutabare nimutabare turatewe! Umuyaga usakaza inkuru mu mpera zose z’ishyamba, mu mazi no mu kirere. Inyamaswa zigendera ku maguru n’amaboko nizo zahageze mbere. Inini murizo ziza zitwaje amashami atoshye asobanura ko zizanywe n’amahoro. Yari inama ikomeye kandi ibereye ijisho, yitabiriwe n’ingwe, intare, imondo, inkura, impyisi, inzovu, twiga, igamiya, inyambo, ingweba, impongo, impala, ingeragere, bakame, isiha n’imbeba. Mu nyamaswa zo mu mazi haje , imvubu, ifi n’iNgona, birambura ibice bya ruguru ku nkombe y’uruzi, iby’epfo biguma mu mazi.

Ibigenza amagura abiri harimo Ostrich, Inkware na Peacock zibyinagira hose zikubita amababa zinezerewe, , inyoni ziva ku mashami zijya kuyandi,; amajeri ajwigira ubutitsa. Gitagangurirwa, Munyorogote, Muswa n’Intozi bitondagira ibiti n’ubutaka. Ruvuruvu igenda yigengesereye, naho Muserebanya ava hirya ajya hino, akubita aha akagwa hariya byamunaniye gutuza. Nguge na Ngagi bisimbuka mu mashami, ibiti n’ibihuru binyeganyega, byunama, byunamuka.

Rurimi niwe wateruye indirimbo itangiza amarushanwa:

Ibi dukora si uguhana n’ugutebya
Ibi dukora si uguhana n’ugutebya
Ibi dukora si uguhana n’ugutebya
Kuko uko turi twese
Turi bene mugabo umwe.

Maboko na Maguru barahira ko bazubahiriza ibivuye mw’irushanwa nta mananiza, nta burakari, nta kwigomborotsa, nta n’agahimano. Amaboko niyo yatangiye, aterura urukwi arwesa hasi. Irushanwa rero rikaba ko ukuguru, kwaba ukw’iburyo cyangwa ibumoso cyangwa ndetse yombi, biterura uwo mwase bukawujugunya kure. Amaguru yari yemerewe kujya inama yemwe no gukoresha amano y’ibirenge uko bibaye ngombwa ngo agere ku ntego yayo. Nuko amaguru rero agerageza kubanza gushaka uko yahindura cya giti, no kukigizayo akoresheje imbaraga zose afite, ariko biranga birananirana. Cyakora yari yagerageje kugihirika intambwe zitarenze ebyiri. Intoki aho zari zicaye zibibonye zitira ijwi munwa hafi aho zikubita igitwenge zibaha inkwenene. Amaboko yari yahisemo uwo muhigo, arinanura, aritakuma, aritega nk’ari mu irushanwa ry’ubwiza. Nuko arangije akoresha uburyo butandukanye aterura cya giti maze akirasa kure mu ishyamba, abari aho bose bariyamirira amashyi bati kaci kaci. Maboko ntiyashyirwa akomeza kwerekana ubushobozi bwinshi afite: atora umusenyi mu muceri, ashyira urudodo mu rushinge, aboha imigozi yo guterura ibiti biremereye; ashinga imyambi ayirasa kure, akora utuntu n’utundi yerekana ubuhanga n’ubushobozi bwayo, amino yasangaga ko ari nk’indoto kuri yo. Amaguru aho ari yumiwe, atangajwe n’ubushobozi no kunyaruka bya benenyinawabo kandi batayirusha ibigango. Indorerezi zari aho zikomeza gushima ibikorwa by’abo basa ndetse no kubashyigikira. Ibyo byashenguye umutima amaguru, ariko ntiyiheba yanga kwemera ko yatsinzwe: mano manini nawe aho yicaye aho asa n’uwihebye, asiribanga mu itaka yibaza umukino watuma batsinda.

Cyera kabaye amaguru n’amano biza guterura bivuga icyo bishaka kurushanwamo. Biti umuhigo wacu uroroshye. Ibiganza nibiterure umubyimba wose uko wakabaye, ari igice cy’umuzinge cyo hepfo ari n’icyo hejuru, kandi bibiterurire rimwe. Intoki ziti ibyo nabyo? Zabonaga ari umukino w’abaswa!

Mbega akumiro! Ibintu byose byahise biba gatebe gatoki, ibiganza aribyo bifashe hasi, amaso acuritse atabona neza kuko yari yegereye ubutaka, umukungugu wazibije amazuru yitsamura ubudahwema, amaguru n’ibirenge biri mu kirere! Indorerezi ribaha urw’amenyo ziraterura ziti:

Ngayo Ngayo ejuru
Nta kibazo bitwaye
Yakurikire Ngayo
Nta kibazo bitwaye
Reka tuguruke mu kirere

Ababirega bari bumijwe n’ukuntu ibiganza n’amaboko byari bimerewe. Ibi bice mu kanya kangana urwara gashize byari byemeje rubanda ku ubushobozi bifite none bikaba byari bibaye inganzwa zitabasha no gutera urutambwe rumwe. ! Byatera agatambwe kamwe ibiganza bigataka, amaboko akanyeganyega, aba arihinnye umubiri wose no hasi ngo po!. Amaboko amaze kuruhuka gato ntiyashirwa arongera aragerageza. Byanze atandukanya intoki, yizera ko biri buyafashe gufata hasi neza, ibi na byo birananirana, ibikumwe byonyine ni byo byashoboye kurambuka. Bigeze aho amaboko agerageza gusimbuka ariko biba iby’ubusa kuko byasabaga ko amaguru agira akora kandi amaboko yagombaga kurushanwa yonyine. Ubwo ibintu byari bigeze aho amano nayo aseka. Atira umunwa igitwenge maze akubita icy’urumenesha gitandukanye n’akajwi gahanitse intoki zari zakoresheje., Amaboko abonye ako gasuzuguro ararakara , arongera agerageza ubwa nyuma guterura umubiri ariko biranga. Umunaniro umaze gushegesha ibiganza n’intoki biriheba, bitanga imihoho. Nuko maguru aritakuma, anejejwe no kwerekana ubukaka bwayo. Akubita akarasisi, aritakuma, ariruka, yikoza hejuru mu kirere, asimbukira kure, byose abikora umubiri utituye hasi na rimwe. Amaguru y’indorerezi zari aho nayo arahamiririza yishimira intsinzi za bagenzi bayo. Amaboko ajya ejuru yamagana iryo bogama. Yiyibagiza ko ari yo yatangiye uwo mukino. Ntibyatinze ariko ibindi bice byose by’umubiri, hamwe na za ndorerezi zari aho, biba bibonye ikintu kidasanzwe! Ibikumwe by’ibiganza byari byaregutse bitandukana n’izindi ntoki. Amaguru n’ibirenge mugihe bigiseka ibyago maboko yari yagize bigiye kureba nabyo bisanga aho uko biba ikibazo ku bikumwe kubera ko byitandukanije n’izindi ntoki, ahubwo byabifashije gufata no gukomeza neza icyo bisingiriye. Biti ibi se kandi byo n’ibiki? Ubumuga buhindutse ubushobozi?

Impaka hagati y’bice byose by’umubiri zo guhitamo uwatsinze zamaze iminsi itanu, ari nawo mubare w’intoki n’amano. Ibyo bice ntako bitagize ngo byumvikane, biranga birananirana. Buri gice mu byakoze amarushanwa hari byo cyari gishoboye byihariye kurusha ikindi. Mbese byose byari magirirane. Cyera kabaye rero za mpaka zaje kuvamo ibiganiro no kwisuzuma. Ibice byose biti mbese ubundi ho umubiri n’iki? Bitahura ko byose uko bingana bigize umubiri, buri gice kiri mu kindi. Kugira ngo igice kimwe gishobore gukora neza, bikaba ngombwa ko n’ibindi byose biba biriho bikora neza.

Ariko biza gusanga ko kugirango impaka nk’izabaye zitazongera, kandi ntihazagire igice kibangamira ikindi, hafatwa icyemezo rusange ko kuva ubwo umubiri uzajya ugenda uhagaze, ibirenge bigakora ku butaka, amaboko akagendera hejuru. Umubiri wose wishimira icyo cyemezo. Ariko byumvikana ko abakiri bato bo bemerewe gukambakamba ngo abantu batazibagirwa inkomoko yabo. N’uko ibice by’umubiri byigabanya imirimo: amaguru ashinzwe kujya atwara umubiri wose, byagera iyo bijya, amaboko agakora ibigomba gukorwa akaba ari nayo yitwaza ibikoresho. Mu gihe amaguru n’ibirenge bizaba bikora umurimo uremereye wo kwikorera, ibingaza byo bishingwa gukoresha ubushobozi bufite bukifashisha ibidukikije ngo ifunguro rishyikire umunwa. Umunwa nawo, nako amenyo yawo gukacanga iryo funguro, muhogo akarimira rikagera mu nda. Inda igakamuramo intungamubiri ikazicisha mu miyoboro yawo, ikazigaburira impande zose zitandukanye z’umubiri. Ibikatsi byasigaye umubiri ukabicisha ahabugenewe, bigafumbira ubutaka. Ibiti bikamera imbuto, intoki zikazisoroma zikazishyikiriza umunwa. Ngayo nguko uko ubuzima buzunguruka.

Imikino no kwidagadura nabyo byahawe ababishinzwe; kuririmba, guseka no kuvuga biharirwa umunwa; kwiruka n’umupira karere bihabwa amaguru, imipira ikinishwa amaboko bishingwa ibiganza, icyakora kwiruka muri iyo mikino bikomeza kuba umurimo ugenewe amaguru. Mu bijyanye na ateletizime, muri rusange biba akarima k’amaguru. Uko kugabana inshingano bituma umubiri w’umuntu uba indashyikirwa mu binyabuzima byose, ari mu buranga cyangwa ubwenge, umuntu aruta inyamaswa zose ndetse n’izinkazi kurusha izindi.

Ibice by’umubiri byaje gusanga ko amasezerano adakuka byagezeho ashobora kuzatera ibibazo nyuma. Byasanze umutwe uri haruguru y’ibindi ushobora gutekereza ko uruta ibirenge bigendera hasi, cyangwa ukazibwira ko ari wo mutware w’ibindi bice byose biri munsi yawo, abandi bakaba abaja bawo. Nibwo hemejwe ko mubijyanye n’ubutegetsi, umutwe n’ibiwuri munsi byose bingana. Gushimangira iryo reme, ibice by’umubiri byumvikana ko ibyishimo n’akababaro bya kimwe muri byo bizajya bigera kuri byose. Byihanangiriza umunwa ko igihe cyose uzajya uvuga ngo ibyanjye cyangwa icyanjye bizaba bivuga iby’umubiri wose aho kuvuga iby’igice kimwe ku giti cyacyo.

Bitera indirimbo biti:

Muri uyu mubiri wacu
Nta mugaragu nta muja
Muri uyu mubiri wacu
Nta mugaragu nta muja
uko turi twese ntawe usumba undi
Tuba aha tukaba magirirane
Gufatanya niyo ntero
Tuba aha tukaba magirirane
Gufatanya niyo ntero
Ururimi rutuvugira twese
Nkomeza ngukomeze
Twiyubakire umubiri unoze
Nkomeza ngukomeze
Twiyubakire umubiri unoze
Ubumwe buruta byose

Twese hamwe turakorera
Umubiri mwiza
Twese hamwe turakorera
Umubiri mwiza
Ubumwe ni zo mbaraga zacu.

Byemezwa ko iyi aba ariyo ndirimbo yubahiriza igihugu cy’umubiri wose kugeza uyu munsi. Ngiri rero itandukanirizo riba hagati y’abantu n’inyamaswa, kuko zo zanze kuzagenda zemye na rimwe.

Inyamaswa zirengagije ibyo ziboneye n’amaso yabyo, zihitamo kugendesha amaguru n’amaboko,. Kuririmba birakemangwa ngo umunwa waremewe kurya ntiwaremewe kuririmba. Zishyiraho ishyaka ryamagana impinduka, zihama mu byahise, zemeza kutazigera zigira icyo zihindura mu buzima bwazo.

Iyo abantu bibutse uko ibice by’umubiri bikorana, biteza imbere; ariko iyo bafashe ko umubiri n’umutwe ari nk’abarwanira ubutegetsi, kimwe gishaka gutegeka ikindi, baba basubiye hafi ya benewabo b’inyamaswa zahakanye impinduka yo kugenda wemye.

~
Edited by Alice Musabende
Read the English translation – The Upright Revolution: Or Why Humans Walk Upright by Ngugi wa Thiong’o


Louise Umutoni Bio

What's Your Reaction?
Excited
0
Happy
0
In Love
0
Not Sure
0
Silly
0
Scroll To Top

Discover more from Jalada Africa

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading